Iby’ingenzi wamenya ku ndwara ya ‘Sepsis’ cyangwa se ‘Infegisiyo ikabije mu maraso’
Ni ryari tuvuga ko umuntu yarwaye Sepsis?
Tuvuga ko umuntu yarwaye Sepsis, igihe udukoko twanduza twabashije kujya mu maraso tugatuma umuntu arwara akaremba, bikaba n’imwe mu mpamvu zikomeye z’impfu nyinshi zituruka ku ndwara zandura (infectious diseases)
Imwe mu mpamvu zishobora gutera sepsis ni ukuba mu mubiri w’umuntu hinjiyemo udukoko twishi twanduza bikaba byamuviramo uburwayi bukomeye.
Zimwe mu ndwara zizwi zifitanye isano n’iyi ngingo harimo nk’umusonga, mugiga, indwara z’urwungano rw’inkari (urine infections), indwara z’uruhu (skin infections) n’izindi nyinshi.
Sepsis ni indwara buri muntu ashobora kurwara igihe haba habonetse icyuho ku buryo udukoko twanduza twinjira mu mubiri, ariko by’umwihariko, abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 60 bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa nayo igihe baba bagize ibyago byo kuyirwara. Abanda ni abana batarageza umwaka umwe, abafite ibibazo by’uburwayi budakira nko mu bihaha, impyiko, umutima, ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Diyabete ndetse n’abantu baba baragize ibyago byo gukurwamo urwagashya.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite ikibazo cya infegisiyo ikabije mu mubiri ni nko gusarara bidafite impamvu, gutengurwa cyane, umuriro, kubabara imikaya, iseseme, gututubikana bikabije, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, gutera vuba k’umutima, kumara igihe utihagarika ku buryo bishobora kurenga n’umunsi, kubura umwuka bikabije, guhindura ibara k’uruhu n’ibindi.
Sepsis kandi ni indwara ishobora kwirindwa, ikavurwa igihe yaba igaragaye hakiri kare, ariko nanone ikaba yagira ingaruka ku wayirwaye na nyuma yo kuyikira.
Mu buryo bwo kwirinda Sepsis, ni byiza ko abantu bakingirwa indwara zimwe na zimwe zandura ndetse bakita no ku isuku cyane cyane isuku y’amazi. Ni byiza ko abantu bita cyane ku kwirinda ibikomere ahantu hashobora kugera umwanda ku buryo bworoshye nko ku maguru, hakirindwa cyane kandi ubuvuzi bwa magendu, igihe ukomeretse ukihutira kugana ivuriro.
Niba ugaragaje bimwe mu bimenyetso bya Sepsis, ihutire kugana ivuriro ubundi witabweho utarazahara. Ni byiza ko hitabwa cyane ku nkomoko y’udukoko twanduza hifashishijwe imiti yabugenewe kuko ari two ntandaro yayo.
Uwavuwe sepsis ashobora kugirwaho ingaruka n’iyi ndwara mu buryo butandukanye kandi bw’igihe kirekire, nko kuba yatakaza ingingo zimwe na zimwe z’umubiri, kugaragaza ibimemnyetso bidasanzwe nko kwibagirwa ibintu byose ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe rimwe na rimwe. Hakwiye kuzirikanwa kandi ko umurwayi wa Sepsis akenera gukomezwa kwitabwaho cyane na nyuma yo gukira iyi ndwara.
Ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, ushobora kuhabona Serivisi z’ubuvuzi bwa Sepsis ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko twanduza. Niba ugaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, ushobora kutugana muganga wacu w’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mubiri akagufasha. Ibuka kwitwaza ubwishingizi bw’ubuvuzi ndetse n’urwandiko rwa muganga (medical transfer) aho biri ngombwa, ubundi uhabwe ubuvuzi utararemba.